IYO UMUFUMBIRAKAZI ATAMBUUTSE
WHEN A MUFUMBIRA-GIRL WALKS
Si ugutambuuka ahuubwo n’ugukimbagira.
Even the wind stops to watch her,
Inyoni mu giti zikaririmba zimuhimbaza,
Ayiiiii weeeeeee
See how the butterflies dance at her freshening moves. Ingenda y’umufumbira kazi – n’imvura mu butaayu N’imboneka rimwe.
Ayiiiiiiiiiiiiii weeeeeeeeeee
Iyo umufumbirakazi atambuutse,
Amano ye acura acuranga nk’inanga y’ubukwe.
When my sister walks,
She is like a daughter of the moon
N’ukwezi kurabagirana mu birunga bukarinda bucya.
Ayiiiiii weeeee
Dore iyo mushiki wanjye atambutse
Her footsteps are like drum beats
Her vigor and courage announces her un announced presence Atambuuka nk’umwamikazi w’ubwami bwe buvuga ibigwi mu isi hoose.
Ariko iyo ububyeyi w’umufumbirakazi ataambutse,
Ayiiiiiiiiiiii weeeeeeeeeeeee
Biba nk’ingoma z’ibwami
N’impundu itabarutsa umubyeye N’icyivugo kivugwa abagabo N’umugani w’umutima w’urugo.
Mbega iyo umufumbirakazi atambuutse,
Ayiiiiiiiiii weeeeeeeeeeee
Amabeere ye agenda abyina isangane,
Amabuno ye agacuranga inanga zo gucuririza iyo mbyino.
Iyo agenda, wagira ngo ari kugendera ku maazi
Dore kwitonda, dore ubwiza, dore uburanga, dore inyamibwa weeee
Ayiiiiiiiiii weeeeeeeeee
Ndakubwiye ngo iyo uyu mwamikazi w’ibufumbira atambuutse
Abamubonye bamuciira imigani yahabaye yose
Barondoora ibisingizo byo mubitaba byabahanga byose
Ayiiiiiiiiii weeeeeeeeeeeeee
Igendo ye n’indirimbo y’urukundo iryohera amatwi ibihe byose.
Umva, when a mufumbirakazi walks
Her footprints write her hard work everywhere she steps.
Her charm is unharmed and her pride is intact.
Ayiiiiiiiiiiiiiiii weeeeeee
Her legs carry her towards the throne she deserves.
Iyo ubona umufumbirakazi atambuuka
Si ugutambuuka gusa, n’umukoro
N’umugani uranga ubwiza bwa Bufumbira.
Copyright © 2019 by Phionah Bahungirehe
This post was created with our nice and easy submission form. Create your post!